Uko byari byifashe Rayon Sports itera mpaga Miroplast-Amafoto

Yanditswe 28.05.2018 na Rayon Sports saa 10:25 | Yasuwe : 1,272

Ikipe ya Rayon  Sports itsinze Miroplast FC  ibitego 3-0 nyuma y’uko iyi kipe itaje kuri stade ya Kigali ahagomba kubera umukino.

Rayon Sports yari yiteguye uyu mukino neza ndetse yageze no kuri stade kare maze bategereza Miroplast FC  ntiyaza ku kibuga nyuma y’uko abakinnyi b’iyi kipe banze gukina kubera ko Ikipe ibafitiye ibirarane by’imishahara .

Abakinnyi bigabanyijemo kabili bakora imyitozo

Abasifuzi bakurikije itegeko ryo gutegereza iminota 15, maze Saa cyenda na 45 basubira mu rwambariro, maze Rayon Sports yo ihita ifata umwanya wo gukora imyitozo bitegura umukino wa AS Kigali wo kuri uyu wa Gatatu.

Miroplast yabuze mu rwambariro

Nyuma y’umunsi wa 25 ,Rayon Sports iracyari ku mwanya wa 4 n’amanota 40.

Amafoto :


Tanga igitekerezo

Leave a Reply