Umuhungu wa Masudi yatunguwe na March Generation ku munsi w’isabukuru ye y’amavuko


Yanditswe na Admin ku wa 11.01.2017 saa 15:15 | Yasuwe : 1,113

Ni kuri uyu mugoroba wo kuri uyu wa kabiri kuri Blue Empire ,akabari ka March Generation i Nyamirambo aho umuhungu w’umutoza Masudi yaraye akorewe surprise n’abagize March Generation Fan Club bamwifuriza umunsi mwiza w’amavuko.

Nk’uko bimaze kumenyerwa, mu rwego rwo gusabana n’abakinnyi n’abatoza b’ikipe yabo, abafana bibumbiye mu itsinda rya March Generation bifatanyije na Masudi Djuma kuri anniversaire y’umuhungu  we wa kabiri usanzwe ukinira junior ya Rayon Sports, bakaba babikoze mu rwego rwo kumwitura ibyo ibyo abakorera nk’umutoza w’ikipe yabo ukomeje kubaha ibyinshimo muri iyi minsi.

Masudi Djuma n’abahungu be

Uyu wabaye kandi umwanya wo kwishimira uwo mwana kuko yatsinze ikizamini cya Leta kimwinjiza mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye.Umutoza Masudi Djuma mu byishimo byinshi akaba yagize ati “ibi mukoze nziko mubikoze kubera urukundo kandi nzi neza ibyo mukunda ko ari ibyishimo kandi mfatanije namwe n’abafana n’abakinyi”.

Masudi yakomeje agira ati ”Uyu mwana wanjye rero ibyo ari byo byose abonye ko ntabana nabi, abafana mukoze ibi mu izina ry’umwana wanjye ndabashimiye mbikuye ku mutima

Dore uko byari byifashe mu mafoto :

Tanga igitekerezo

2 Responses

  1. Karasira j claude

    March generation irakaze cyne kuko Masoudi nawe arabibonye gusa nawe azadufashe atwongerere ibyishimo adutsindira mukeba kuri 21/01/2017(ndavuga Apr)

Tanga igitekerezo