Umukinnyi Kevin Muhire akubutse mu gihugu cya Maroc aho yari yagiye kwivuriza


Yanditswe na Admin ku wa 12.01.2017 saa 11:33 | Yasuwe : 1,684

Umukinnyi Kevin Muhire ukubutse mu gihugu cya Maroc aho yari yagiye kwivuriza aratangaza ko ubu amerewe neza kuva aho amariye kubagwa mu ivi.

Kevin Muhire bakunze kwita Rooney yagarutse mu Rwanda tariki ya 04/01/2017 hamwe na mugenzi we wo muri APR Twizerimana Onesme bari bajyanye kwivuriza mu gihugu cya Maroc mu rwego rw’ubufatanye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda rifitanue n’irya Maroc.

Mu kiganiro gito yagiranye na rayonsports.rw yatangaje ko ubufasha yabonye muri Maroc bwamufashije cyane. Yagize ati: “kuba ngenda neza ubu mbikesha Maroc, ariko mbere na mbere ndashima Imana yandinze mu rugendo, no muri operation nagize bikaba byari ibyishimo kuri njye kuko ni amahirwe nari mbonye yo kuvurirwa hanze  kandi ahantu hizewe

Muhire Kevin ubwo yari ageze i Kigali

Yakomeje atangaza ko ari bube agarutse mu gihe gito nk’uko muganga wamubaze yari yabimwijeje, mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri akaba ari bube atangiye imyitozo yoroheje. Ibi yabitangaje muri aya magambo: “mu cyumweru kimwe ndaba ngarutse nzatangirira kuri jogging” Abajijwe icyo yatangariza abakunzi be ndetse n’aba Rayon Sports muri rusange yagize ati: ”Igihe cyose nzagarukira ndi tayari kubaha byose mfite kugira ngo babone ibyishimo kuko intego yanjye ni ukubashimisha ndashaka kubereka ko ndi umukinnyi mwiza

Byose biramutse bigenze neza, Kevin yazatangirana n’imikino y’igice cya kabiri cya shampiyona ndetse akanafasha ikipe ye mu marushanwa ya CAF confederation cup igihe yaba ikomeje urugendo nk’uko byifuzwa na buri wes.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo

Azam League - Season 2016-2017

Table

Pos   Team Pld W L Pts
1 Rayon Sports 22 17 1 55
2 APR FC 24 13 3 47
3 Police FC 24 13 3 47
4 As Kigali 24 13 6 44
5 Musanze FC 23 10 6 37
6 Bugesera FC 24 10 5 39
7 Etincelles FC 24 9 9 33
8 Kirehe FC 24 8 9 31
9 Espoir FC 24 7 8 30
10 Mukura VS 23 6 9 26
11 Amagaju FC 24 7 12 26
12 Sunrise FC 24 5 10 24
13 Kiyovu Sports 24 6 11 25
14 Marines FC 23 5 14 19
15 Gicumbi FC 23 4 13 18
16 Pepiniere FC 24 2 16 12
Kugeza ku wa gatanu taliki ya 17.03.2017 saa 22h02 hari hamaze kwiyandikisha abakunzi 55.981

Ububiko