Umutoza Roberto yishimiye umusaruro ikipe ikuye muri CECAFA

Yanditswe 11.07.2018 na Rayon Sports saa 18:10 | Yasuwe : 845

Ikipe ya Rayon Sports yaraye igeze i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri iturutse mu gihugu cya Tanzania aho yari yitabiriye CECAFA KAGAME CUP 2018 igasezererwa na AZAM FC muri ¼ ku bitego 4-2, umutoza Roberto akaba atangaza ko yishimira uko abakinnyi be bitwaye muri iri rushanwa

Ubwo ikipe yari igeze i KigaliIbi Roberto yatangarije itangazamakuru ko ryari ingenzi kuri  we nk’umutoza mushya umaze iminsi 15 gusa, bikaba byaramfashije kumenya abakinnyi  be kandi yabonyemo abeza yakubakiraho.

Yagize ati “Intego ya mbere mu irushanwa kwari uguha umwanya abakinnyi maze buri wese akazamura urwego rwe rw’imikinire. Intego ya kabiri kwari ukutaviramo mu matsinda byibura tukagera muri ¼, kandi twabigezeho”  Roberto yakomeje agaragaza ko hatakwirengagizwa ko Rayon Sports  yahuye n’amakipe akomeye, ubu hakaba hagiye kurebwa uko hakubakwa ikipe ikomeye, ifite  abakinnyi bahagije kuko hakiri amarushanwa  akomeye mu minsi izaza.

Rayon Sports igiye gukomeza imyitozo yitegura umukino wa gatatu wo mu itsinda D rya CAF Confederation Cup izakiramo USM Alger yo muri Algeria tariki ya 18 Nyakanga 2018 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

USM Alger ubu iri kwitegurira uyu mukino mu gihugu cya Kenya aho yaje hakiri kare ngo imenyere ikirere cyo muri aka karere ikaba iyoboye itsinda D n’amanota ane, imbere ya Rayon Sports na Gor Mahia zifite amanota abiri mu gihe Yanga SC ifite inota rimwe ku mwanya wa nyuma.

Tanga igitekerezo

Leave a Reply