Umutoza Roberto yizeye abakinnyi be ku mukino wa AZAM

Yanditswe 09.07.2018 na Rayon Sports saa 13:21 | Yasuwe : 516

Mu gihe ikipe ya Rayon Sports yitegura umukino wa 1/4 ugomba kuyihuza na Azam FC yo muri Tanzania mu kanya saa cyenda, umutoza Roberto Oliveira Goncalves de Carmo yatangaje ko yizeye abakinnyi be kandi ko gushyira hamwe aricyo bashyize imbere 

Ibi yabitangaje muri aya magambo: “Abakinnyi banjye bamaze kunyereka ko bashoboye kandi buri cyumweru nkoresha imyitozo ngamije gutegura umukino, nta kindi nifuza kuri uyu mukino uretse intsinzi, ndi gutegura abakinnyi bakina inyuma mu kugarira neza, abakinnyi bo hagati bakiga uburyo bwo gutanga umipira ivamo ibitego, naho abasatira bakisanzura, gukorera hamwe nk’ikipe nibyo bizadufasha kugera ku ntego yo gutwara igikombe

Ku makuru ava i Dar es Salaam, abakinnyi bose bameze, nta kibazo cy’imvune cyangwa ubundi burwayi. Mu rwego rwo gukomeza kuba inyuma y’ikipe, Claude Muhawenimana umuyobozi w’abafana yageze i Dar ajyanye ubutumwa bw’abafana bukurikira:

“abafana bishimiye uko ikipe yitwara muri Cecafa Kagame Cup 2018 nk’ikipe ihagarariye u Rwanda, kandi barabashigikiye, kandi uko ikipe ijyenda itera imbere niko abafana bazakomeza kugenda baza “

Uyu mukino urabera kuri stade y’igihugu Uwanja wa Taifa mu mujyi wa Der es Salaam, mu kanya tukaba turi bubagezeho abakinnyi 11 bari bubanze mu kibuga.

Amakipe 2 yamaze kubona itike ya 1/2 akaba ari Gormahia yatsinze ibitego 3-1 Vipers ndetse na Simba FC yabonye itike itsinze As Ports yo muri Djibouti.

Tanga igitekerezo

Leave a Reply