Umwe muri batatu bageragezaga amahirwe muri Rayon Sports yeretswe umuryango


Yanditswe na Admin ku wa 11.01.2017 saa 21:16 | Yasuwe : 2,467

Nk’uko mwabitangatijwe na rayonsports.rw mu nkuru iheruka, hamaze iminsi hagaragara abakinnyi bakoraga imyitozo ngo bagerageze amahirwe yabo muri Rayon Sports.

Umwe muri batatu bari bategerejwe gushakwamo uwakomeza ubusatirizi amahirwe ye yarangiriye ku myitozo y’uyu munsi aho yeretswe umuryango. Uyu mukinnyi wari waje yizanye akomoka muri Nigeria,  gusa nyuma y’iminsi ibiri akaba atabashije kwemeza abatoza bahisemo guhita bamusezerera. 

Uwasezerewe ni uwo uri inyuma y;umu camerounais Nguila Etienne

Uwasezerewe ni uwo uri inyuma y;umu camerounais Nguila Etienne

Babiri basigaye bazagaragara ejo mu mukino wa gicuti uteganyijwe guhuza Rayon Sports na Etoile FC igizwe n’abakinnyi bakina mu Rwanda ariko ubu badafite amakipe. Abo ni  Faisal ukomoka muri Ghana na Nguila Etienne ukomoka muri Kameruni.

Nguwo Faisal Awote, umunyagana uri mu bagerageza amahirwe nka rutahizamu

Tanga igitekerezo

4 Responses

  1. Diane

    None ko mwatangiye inkuru mutubwira ko abari kugeragezwa ari 3, tukaba tureba amafoto 2 n’amazina abiri undi ni nde?

  2. Nyamihana Alexis

    Commando rwose ashishoze asigarane uwo abona atyaye. Turi kumwe kandi murakoze kubera amakuru muhita mutugezaho.

Tanga igitekerezo