Undi rutahizamu aje kugerageza amahirwe ye muri Gikundiro


Yanditswe na Editor ku wa 10.01.2017 saa 18:11 | Yasuwe : 2,305

Nyuma y’aho imyitozo ya Rayon Sports igaragayemo umukinnyi mushya uturutse muri Ghana witwa Faisal Awote, undi rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Cameroun aje nawe kugerageza amahirwe ye

Umunya kameruni Nguila Etienne aje kugerageza amahirwe ye ngo afashe mu busatirizi

Uyu mukinnyi witwa Nguila Etienne wazanywe na manager we kugerageza amahirwe ye mu ikipe ya Rayon Sports yiyongereye mu mubare w’abazashakishwamo ushobora kunganira ubusatirizi bw’ikipe mu mamarushanwa atandukanye ayitegereje cyane cyane shampiyona, imikino y’ayatsindiye ibikombe (CAF Confederation) ndetse n’igikombe cy’amahoro. Ababashije kubona uyu rutahizamu baganiriye na rayonsports.rw bose baremeza ko umupira awufite kuko azi guhagarara neza, kunyaruka ndetse no kureba izamu mu buryo bwihuse nta kuzuyaza.

Nguwo Faisal Awote, umunyagana uri mu bagerageza amahirwe nka rutahizamu

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo

Azam League - Season 2016-2017

Table

Pos   Team Pld W L Pts
1 Rayon Sports 22 17 1 55
2 APR FC 24 13 3 47
3 Police FC 24 13 3 47
4 As Kigali 24 13 6 44
5 Musanze FC 23 10 6 37
6 Bugesera FC 24 10 5 39
7 Etincelles FC 24 9 9 33
8 Kirehe FC 24 8 9 31
9 Espoir FC 24 7 8 30
10 Mukura VS 23 6 9 26
11 Amagaju FC 24 7 12 26
12 Sunrise FC 24 5 10 24
13 Kiyovu Sports 24 6 11 25
14 Marines FC 23 5 14 19
15 Gicumbi FC 23 4 13 18
16 Pepiniere FC 24 2 16 12
Kugeza ku wa gatanu taliki ya 17.03.2017 saa 22h02 hari hamaze kwiyandikisha abakunzi 55.981

Ububiko