USM Alger nayo yafatiwe ibyemezo ku mvururu zabaye ku mukino wayo na Rayon Sports

Yanditswe 11.08.2018 na Rayon Sports saa 09:57 | Yasuwe : 954

Nyuma y’aho Umukino wahuje USAM Alger na Rayon Sports urangijwe n’imvuru zashyamiranyije abakinnyi b’impande zombi ndetse batatu mu ba Rayon Sports bagahagarikwa imikono isigaye ya CAF Confederation Cup, USM Alger nayo yagezweho n’ingaruka z’ibyabereye ku kibuga cyayo.

Uyu mukino wabereye muri Algeria ukarangira amakipe yombi anganya 1-1 wagaragayemo imyitwarire itari myiza kuri bamwe mu bakinnyi b’im[apande zombi aho ku ruhande rwa Rayon Sports Yannick, Kassim na Mbondi bafatiwe ibihano birimo guhagarikwa imikino isigaye yo mu mutsinda, ndetse Rayon Sports icibwa amande agera ku 20,000 by’amadolari, ikipe ya USM Alger yari iwayo nayo yahaniwe imyitwarire abakinnyi bayo bagaragaje.

Ni muri urwo rwego abakinnyi bayo 4 bahawe ibihano aho batatu muri bo bahagaritswe imikino ibiri mugihe umwe muri bo yahagaritswe imikino 3.

 

Source: AfricaFootballDaily

Tanga igitekerezo

Leave a Reply