Uyu munsi hakozwe imyitozo yo gutegura kwishyura Espoir


Yanditswe na Editor ku wa 27.06.2017 saa 22:52 | Yasuwe : 784

Nk’uko twari twabibamenyesheje ku munsi w’ejo, ikipe ya Rayon Sports yakoze imyitozo ahanini yari igamije gutegura intsinzi y’ejo mu mukino wo kwishyura Espoir

Uyu mukino uteganyijwe kubera kuri stade ya Kigali kuri uyu wa gatatu guhera 15h30, Rayon Sports igomba kuwutsinda kandi ku kinyuranyo nibura cy’ibitego 3 kuko ifite kugeza ubu umwenda w’ibitego 2. Imyitozo ya none yitabiriwe n’abakinnyi batari babonetse ubwo ikipe yerekezaga i Rusizi, muri abo hakaba harimo Savio, Manzi Thierry, Sefu, Shassir, Fabrice Mugheni ndetse Koné. Uyu cyakora we na Mugabo baracyafite utubazo tw’uburwayi.

Imyitozo y’uyu munsi yari ikarishye cyane ko yanamaze igihe kigera ku masaha abiri n’ígice

Abafana baturutse mu mpande zitandukanye z’igihugu bahamagariwe kwitabira uno mukino ufatwa nk’ishiraniro kuko Rayon Sports ishaka kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe isanzwe ibitse bityo igasigara irwana no kukisubiza.

Hagati inkuru ibabaje imaze kutugeraho mu kanya ikaba yavugaga urupfu rw’umubyeyi wa Shassir rwabaye muri iri joro, bikaba ari ibyago bitunguranye, abakunzi ba Rayon SPorts aho bari hose nábakunzi b’umupira w’amaguru tukaba twifatanyije mu kababaro n’uyu muvandimwe ndetse n’umuryango we.

Tanga igitekerezo

3 Responses

  1. Kagabo

    Twihanganishije Shassir, uwo mubyeyi Imana imwakire mubayo. Ariko munafukurikiranire mutubwire icyo yazize. Ikibazo nfite: umukinnyi wa rayon sport witwa Mutuyimana Evariste yagiye hehe?

  2. Kagabo

    Ikibazo cyakabiri: nimutubwire aho rayon sport igereje isinyisha Manzi na Savio. Ese byaba byaranze cg byaremeye?

Tanga igitekerezo