Uyu ni wo mwanya wo kwerekana ko dushoboye- Rwatubyaye Abdul

Yanditswe 15.09.2018 na Rayon Sports saa 12:01 | Yasuwe : 568

Myugariro wo hagati akaba na kapiteni wa Rayon Sports Rwatubyaye Abdul yatangaje ko iki aricyo gihe kugira ngo Rayon Sports yereke buri wese ko ishoboye n’ubwo ifite umukino ukomeye izakiramo Enyimba FC kuri iki Cyumweru.

Rayon Sports izakira uyu mukino ubanza wa ¼ cya CAF Confederation Cup uzabera kuri Stade Regional i Nyamirambo saa 15:00.

Mbere y’uyu mukino, Rwatubyaye Abdul uzaba ari kapiteni yatangaje ko uyu ari wo mwanya mwiza wo kugira ngo Rayon Sports yerekana ko ishoboye.

Yagize ati:“Kuva twatangira imikino y’amajonjora kugera tugeze mu matsinda na ¼, ntabwo byatworohereye kuba twabigeraho ariko nyuma twaje kubigeraho. Iki ni cyo gihe kigeze kugira ngo twereke abantu ko dushoboye kandi dushobora kugera kure. Ikipe (Rayon Sports) turi kumwe, nta gitutu dufite, Enyimba turayubaha mu cyubahiro cyayo ariko ntabwo tuzayireka ngo ikore ibyo ishaka

Rwatubyaye Abdul azongera kuba kapiteni wacu nk’uko byagenze ku mukino uheruka wa Yanga SC kubera ko Manzi Thierry azongera gusiba undi mukino bitewe n’amakarita y’umuhondo yari yabonye.

Umutoza Roberto Oliveira na we yavuze ko ikipe imeze neza ndetse abakinnyi bose biteguye umukino, yagize ati:” Tumaze icyumweru kirenga twitegura umukino, dutegura ikipe yacu kandi ubu bameze neza ndetse bamwe bavuye mu ikipe y’igihugu barimo kapiteni wacu Abdul.”


Ni ngombwa gukinana ubwenge uyu mukino, tukamenya kuwucunga kandi nizeye ko uburyo abkinnyi bacu bateguye mu mutwe bizakora ikinyuranyo. Twakinnye imikino myinshi ikomeye, uyu ni wo mwanya wo kuba twagera kure.”

Yannick Mukunzi ni we mukinnyi uzasiba uyu mukino ubanza kuko asigaje umukino umwe muri itatu yari yahagaritwe na CAF. Uyu mukinnyi azakina umukino wo kwishyura uzabera muri Nigeria tariki ya 23/09/2018.

Tanga igitekerezo

Leave a Reply