Yvan Jackie Minnaert ntakiri umutoza wa Rayon Sports , Abatoza bungirije nabo bahagaritswe by’agateganyo

Yanditswe 11.06.2018 na Rayon Sports saa 18:48 | Yasuwe : 7,522

Umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports Ivan Jackie Minnaert ntakiri umutoza wa Rayon Sports nyuma to gusezererwa kubera umusaruro utari mwiza n’ibibazo bimaze iminsi biri mu rwambariro rwa Rayon Sports

Ibi bije nyuma y’uko iyi kipe iherutse gutsindwa n’Amagaju 2-1 ari nabwo ibintu byaje kuba bibi kuko nkuko nawe yabitangarije abanyamakuru kugirango iyi kipe itware igikombe cya shampiyona biri kuure nk’ukwezi.

Ivan Minnaert

Nyuma y’inama yahuje abayobozi ,abatoza n’abakinnyi n’abahagarariye abafana yabereye Kimihurura ku wa gatatu tariki ya 6 Kanama , uyu mubiligi yasabwe kugarura ibintu mu buryo ariko siko byagenze kuko nyuma y’iminsi ibiri yongeye kunganya na Musanze FC 0-0 .

Kuri uyu wa mbere tariki ya 11 uyu mutoza n’abamwungirije ntibakoresheje imyitozo kuko yakoreshejwe n’umutoza w’abazamu Nkunzingoma Ramadhani.

Abatoza bungirije nabo ariko Romami Marcel na Jeannot Watakenge nabo babaye bahagaritswe by’agateganyo.Ibi bibaye mu gihe Rayon sports yitegura umukino ukomeye uzayihuza na APR FC kuri uyu wa gatatu tariki ya 15 Kanama 2018 kuri stade Amahoro.

Tanga igitekerezo

12 Responses

  1. Rubyogo

    Ariko rwose muranyumije ariko Kandi ntimugirengo ntibyambabaje !! Kutamwirukana mbere mwagiraga ngo munteze abashungerezi bene aka kageni!! Wagira ngo ntimwarebaga rwose.

  2. ndabiruzi jean claude

    ngewe sinifuza nokongera kumva nizina rye kbs abeyagiye ubutareba inyuma abandibo babe bitekerezaho ark uriya mutoza ryose ntakigenda.

  3. Karenzi

    Ngirango committee iyobowe na bwana Paul Muvunyi byose izabikora: Babanje kuvanaho karande yo kudahemba abakozi, ubu rayon nkikipe yubukombe nta deni, none anavanyemo viruses aribo bariya batoza ba Ivan, rwose bravo kuri Muvunyi. Mvuzeko nibikombe tuzabitwara sinaba nibeshye kabisa. Ohhhjjjj rayon

  4. Emma

    Igihombo kigiye gutezwa na Muvunyi wamusinyishije, hutihuti n’uburyo butanoze yazanywe igitaraganya hakiri umutoza Karekezi wayihesheje ibikombe byose yakiniye. Hari barusahurira mu nduru baba babyihishe inyuma, harya ngo yagombaga kuba Directeur Technique.Minnaert abarusha technique reka aze abahagize, umwiryane wo wafashe imizi.Ohhhh Rayon baguhora iki koko.

Leave a Reply